Zana abahinzi-borozi bo mu karere kawe ku isoko

Aba agent ba Murika ni ikiraro hagati y'abahinzi-borozi n'isoko rya digitale. Uzi amakoperative yawe, n'abahinzi-borozi bawe — bafashe kugurisha bakoresheje ikoranabuhanga, kandi ubone amafaranga kuri buri muhinzi-mworozi ufashije.

Icyo Agent akora

Kwandika no kugenzura abahinzi-borozi

Sura imirima, umenye uwahinze iki, ufungurire konti y'isoko abahinzi-borozi batangire kugurisha bakoresheje ikoranabuhanga.

Kugenzura umusaruro

Suzuma ubuziranenge(qualite) n'ingano ku murima kugira ngo abaguzi bizere buri gicuruzwa babona.

Gufasha no kwigisha

Ba umuntu wa mbere umuhinzi-mworozi ahamagara — umufashe gukoresha porogaramu, kuvugurura ububiko bwe, no kongera ibyo agurisha.

Uko abona amafaranga

Umu agent abona amafaranga kuri buri igenzura n'akazi karangiye, hiyongereyeho ayubwitange uko abahinzi-borozi akurikirana batera imbere. Amafaranga yoherezwa kuri mobile money yawe.

Ibyo ukeneye

  • Telefoni igendanwa ya Android/Iphone
  • Kumenya neza agace uherereyemo n'abahinzi-borozi baho
  • Kwiyemeza gusura imirima yo mu gace kawe kenshi

Uko waba umu Agent

  1. 1
    Kurura porogaramuKurura porogaramu ya Murika Agent kuri Google Play cyangwa App Store.
  2. 2
    IyandikisheIyandikishe n'amakuru yawe n'akarere ushaka gukoreramo.
  3. 3
    EmezwaIkipe yacu isuzuma ubusabe bwawe — nyuma yo kwemezwa, imirimo yawe ya mbere iza muri porogaramu.

Ubusabe busuzumwa n'ikipe ya Murika. Ufite ikibazo? Hamagara 6069 cyangwa wandikire info@murika.co.rw.

Jya muri Murika Uyu Munsi!

Umuguzi, umuhinzi-mworozi, agent cyangwa umushoferi — hari porogaramu ya Murika yawe.

Murika App

Tumiza ibishya cyangwa ugurishe umusaruro wawe

Murika Logistics

Iy'abashoferi

© 2026 Murika. Uburenganzira bwose burarinzwe.